Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou, uri mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umushoramari ukomeye wo muri Kenya witwa Jamal Marlow Rohosafi, uzwi nka Jimal Rohosafi. Bombi bagaragaye bari muri Ethiopie, aho bari bitabiriye umukino wa UEFA Champions League wahuje Arsenal na Paris Saint-Germain. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bari mu bihe by’urukundo, ndetse na nyuma y’umukino, Dabijou yashyize hanze amashusho ari mu buriri asezera kuri Jimal agira ati: “Imana ikurinde mugabo wanjye, ndagukunda.”
Jimal, uzwi cyane muri Kenya, amaze kubana n’abagore batatu barimo Being Amira babyaranye abana babiri, Amber Ray n’uwitwa Michelle Wangari babyaranye umwana umwe. Mu gihe gito gishize, Jimal ntiyongeye kugaragara kenshi ari kumwe na Michelle, ahubwo yasimbuwe na Dabijou uri gukundwa n’abantu batari bake kubera uburyo ashyira hanze urukundo rwe.
Dabijou nawe asanzwe afite amateka y’urukundo agaragaramo Yago Pon Dat, umuhanzi bavuga ko yamusize afite ibikomere bikomeye. Gusa kuri ubu asa n’uwongeye kubona ibyishimo n’umunezero yari amaze igihe atabonana n’urukundo. Nibaramuka bubakanye, Dabijou yaba abaye umugore wa kane wa Jimal. Inkuru yabo irakomeje gukurikirwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.




