Tariki 27 Gashyantare ni umunsi udasanzwe kuri Jeanine Noach, umwe mu bagore b’ikimero bagezweho, wanavuzwe mu rukundo n’umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa, n’ubwo rwashonze nk’isabune.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Jeanine Noach yasangije abamukurikira amafoto yambaye imyambaro iri mu ibara ry’umukara kugeza n’aho imodoka yari ahagaze imbere yari mu ibara ry’umukara maze yiyifuriza isabukuru y’amavuko..
Jeanine Noach yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yakundanaga na Cyusa. Urukundo rwabo rwaravuzwe kugeza ubwo rwihariraga imbuga nkoranyambaga bitewe n’ibyo babaga bakoze.
Iyo uraranganyije amaso muri ubwo butumwa ukananyarukira kuri konti ya Instagram y’umuhanzi Cyusa, ntaho ubona ko yifurije isabukuru y’amavuko Jeanine, yewe wagira ngo ntiyaranayizi.