in

Cyusa yariye karungu||Yiyamye abatuka umukobwa bari mu rukundo|| Ibintu 5 yamubengukiye||Uko bahuye

Cyusa Ibrahim umaze iminsi avugwa mu nkuru z’urukundo n’inkumi yitwa Jeannine Noach akaba atuye ku mugabane w’u Burayi, yahishuye uko bahuye, ibyo amukundira, anabonerho kwiyama abakomeje kumwiha bamushinja gutereta umukobwa mukuru.

Ibi Cyusa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye kuri Youtube , Cyusa yahakanye amakuru avuga ko akundana na Jeannine Noach, ahamya ko ari inshuti magara ariko ibyo gukundana bitaragerwaho.

Ati “Ntabiraba, ukuri ni uko ari inshuti yanjye, kuba twakundana birashoboka ko byazaba kuko ntawe uvuma iritararenga.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko we na Jeannine bataragera mu cyiciro cyo kuba baganira kuri gahunda zo kuba bakundana nk’umusore n’inkumi bakundana, icyakora mu magambo ye yumvikanisha ko ari ibintu bishobora kubaho.

Ati “Icyo natangaza ni uko ari inshuti yanjye magara, iyo yishimye ninjye wa mbere abibwira, iyo ababaye abimbwira mbere, iyo yahuye n’ikibazo kimukomereye ninjye abibwira, njye mufata nk’inshuti kurusha ibindi. Simvuga ko ibindi bitazaba, ibindi bizaba kuko nta wuvuma iritararenga.”

Abajijwe niba ajya yifuza gukundana na Jeannine nk’uko bivugwa mu itangazamakuru, Cyusa yagize ati “Ni umukobwa mwiza, kubera iki se ntakwifuza kubana n’umukobwa mwiza. Ari mu bakobwa nzi twahuye beza mu buryo bwose. Biramutse bibaye byanshimisha ariko kugeza ubu nta bihari.”

Cyusa yahishuye ko we na Jeannine bajya baganira iby’urukundo rwabo bitewe n’ibiba byavuzwe mu itangazamakuru ariko ntibabitindeho.

Ku bijyanye n’urugendo baherutse gukorana muri Zanzibar, Cyusa yavuze ko yari agiye kureba ahantu ateganya gukorera amashusho y’indirimbo amusaba ko bajyana kuko n’uyu mukobwa yari mu biruhuko mu Rwanda.

Aha ho Cyusa yagize ati “Nari ngiye kureba aho nazakorera video, ndamubwira nti ese wamperekeje, arabyemera araza afata icyumba cye nanjye mfata icyanjye […]”

Uyu muhanzi yahishuye ibintu bitanu ku bwe bisobanura ubwiza bwa Jeannine mu mboni ze.

Abitondekanya yavuze ko Jeannine ari umukobwa mwiza urebeye inyuma, akagira umutima mwiza, akaba umukobwa uzi kubana, agira umutima w’impuhwe akaba n’umukozi.

Cyusa yiyamye abamunnyega Jeannine

Muri iki kiganiro, Cyusa yafashe umwanya uhagije wo kwiyama abamaze iminsi bamushinja gutereta umukobwa ukuze mu myaka.

Ati “Reka tunabyemere wenda ko yaba ari na mukuru, wowe w’umukobwa wagiye kwireba usanga umurusha ubwiza? Niba umurusha ukabona hari icyo umurusha kubera imyaka ye, aho wenda wavuga, ariko mu gihe nta cyo byaba byiza wicecekeye.”

Ikindi Cyusa yagarutseho ni ukwiyema abantu bari gukomeza kumwinjirira mu buzima.

Cyusa yavuze ko umuntu wenyine yagombaga ubusobanuro kuri iki kibazo ari umubyeyi wamubyaye, bityo ahamya ko abandi bo bakwIye kureba ibibareba bakareka kwinjira mu buzima bwe.

Ati “Njye nanga abantu binjira mu bitabareba, gumana ubuzima bwawe ngumane ubwanjye.”

Uyu muhanzi yanaboneyeho guhakana amakuru avuga ko yaba yarakunze Jeannine amukurikiyeho amafaranga.

Ati “Amafaranga ariko njye simfite ayanjye, sinkorera ayanjye? Ayo nkorera ntampagije n’umuryango wanjye? Uzabaze abantu ndirimbira mu bukwe, mu cyumweru ubukwe buke mba mfite ni butanu ngaho kuba ayo nkorera umbwire ngo ni make.”

https://www.instagram.com/p/CWk51U9M34_/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie na Nel Ngabo Baravugwaho Gushishura Indirimbo Ya Koffi Olomide! Wowe Urabyumva Ute?

Matchday live: Rayon Sport FC vs Etoile DE l’Est