Muri iki gihe kugira amabuno manini ni ibintu abagore n’abakobwa baharaye cyane gusa biba byza iyo bije ari kubwa kamere atari ku mpamvu zimiti cyangwa kwibagisha.Uyu mukobwa rero yapfuye ubwo yari yagiye kwibagisha kugirango agire amabuno ateye nea.
Uyu mukobwa muri Nijeriya witwa Chrystabel yapfuye nyuma yo kubagwa amabuno ashaka kuyongeresha ariko bikorwa nabi.
Inshuti ya nyakwigendera yatangaje amakuru kuri Twitter, igaragaza ko ibitaro byakomeje kwanga kuvuga ku rupfu rw’inshuti ye yari yaragiye mu bitaro by’i Lagos kongeresha amabuno.
Ku bwe, umuryango w’uyu mukobwa wamenyeshejwe gusa ko umukobwa Yitabye Imana nyuma yo gusura ibitaro kugira ngo bamubaze aho aherereye.Ariko ntibamenye ko imvano y’urupfu rwe ari uko yabazwe amabuno.