in

Cyibwe na Diamond cyangwa Nyina wa Diamond? Bishoboka gute ko Zuchu waje muri Private Jet akaba ari kuba muri Hoteli y’inyenyeri 5 yibwa igikapu cy’imyenda?

Cyibwe na Diamond cyangwa Nyina wa Diamond? Bishoboka gute ko Zuchu waje muri Private Jet akaba ari kuba muri Hoteli y’inyenyeri 5 yibwa igikapu cy’imyenda?

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko yataye ibikoresho bye byose birimo imyenda ye n’ababyinnyi be bari gukoresha bataramira abanyaRwanda muri Trace Awards.

Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram.

Hari kwibazwa uwaba yibye iki gikapu cy’uyu muhanzi.

Mu butumwa yatanze ntiyigeze avuga aho yibiwe iki igikapu cye.

Mu rugendo rwe aza i Kigali, yaje muri Private Jet aho yari ari kumwe na Diamond Platnumz n’abana be ndetse na Nyina wa Diamond Platnumz uzwi nka Mama Dangote, tutibagiwe n’abashinzwe umutekano wabo. Ese abaye yibiwe muri iyi ndege ninde waba wakijyanye?

Bakigera i Kigali, baherekeje n’imodoka ya Polisi y’u Rwanda kugera kuri hoteli Marriott aho acumbitse.

Ntiyigeze avuga aho yibiwe. Ese muri uru rugendo rwari rutekanye kuri urwo rwego niho yaje kwibirwa?

Abenshi bari kuvuga ko ari agatwiko kugira ngo akurure amarangamutima y’abanyarwanda kugira ngo ataza gusebera imbere y’abafana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Bayern Munich y’u Rwanda yakinnye na Bayern Munich ya Nigeria rubura gica

Umuhanzi Zory Banks yashyize hanze indirimbo nshya “Blessings”