Ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, abakinnyi b’igihangange mu mupira w’amaguru ku Isi, ntabwo bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024. Abategura iki gihembo, gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, batangaje urutonde kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024.
Cristiano Ronaldo, ufite Ballon d’Or inshuro 5, na Lionel Messi, umaze gutwara iki gihembo inshuro 8, harimo n’icyo aheruka mu 2023, ntabwo bari mu bakinnyi batoranyijwe uyu mwaka. Ibi bibaye ku nshuro ya mbere kuva mu 2003 ko aba bakinnyi bombi badahatanira iki gihembo, icyerekana impinduka zigaragara mu miterere y’umupira w’amaguru ku Isi.
Mu bakinnyi 30 batoranyijwe harimo amazina akomeye nka Erling Haaland wa Manchester City, Vinicius Junior na Jude Bellingham ba Real Madrid, hamwe na Kylian Mbappé ukinira Real Madrid. Aba bakinnyi ni bamwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo cy’umwaka wa 2024. Ku rundi ruhande, hari kandi Toni Kroos, wakiniraga Real Madrid ndetse akaba aherutse gusezera burundu ku kibuga, nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi bahatanira iki gihembo gikomeye.
Ibizagenderwaho hatangwa Ballon d’Or 2024
Ballon d’Or igenerwa umukinnyi ushimishije kurusha abandi mu mwaka w’imikino, hashingiwe ku bigenderwaho birimo imyitwarire y’umukinnyi ku giti cye, uko yitwaye mu ikipe ye y’igihugu, mu ikipe asanzwe akinira (club), ndetse n’uburere (ikinyabupfura) agaragaza mu kibuga no hanze yacyo.
Uretse imyitwarire y’umukinnyi mu kibuga, ubwitange n’ubuhanga agaragaza mu mikino minini, harimo no kuba yaragize uruhare mu gutuma ikipe ye igera kure mu marushanwa akomeye.
Itangwa ry’igihembo rya Ballon d’Or
Iki gihembo kizatangirwa mu mujyi wa Paris, ku itariki ya 28 Ukwakira 2024, muri Théâtre du Châtelet. Iki gikorwa kizakurikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose, aho bazamenya umukinnyi wa mbere mu mwaka w’imikino wa 2023/2024.
N’ubwo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi babuze kuri uru rutonde, uruhare rwabo mu kubaka amateka y’umupira w’amaguru ku Isi ruzahora ruvugwa. Uyu mwaka, amaso aragahanze abakinnyi bashya bagaragaza impinduka mu mupira w’amaguru, bakomeje guca mu nzira z’icyubahiro nko kuri aba bakinnyi bombi babaye ibirangirire.
Iyi Ballon d’Or ya 2024 iratanga icyizere cy’uko abakinnyi b’abakiri bato nka Vinicius, Bellingham na Haaland bazakomeza kurwana nibyo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bagezeho mu myaka irenga 15 bamaze bari ku gasongero n’ubwo bigoye .