in

Couple ya mbere yari ikunzwe cyane ya The Trainer na Keza Terisky bamaze gutandukana nyuma yo kurwana

Nyuma y’amezi ane bambikanye impeta yo kuzabana akaramata, The Trainer na Keza Terisky bamaze gutandukana nyuma yo kwemeranya ko bagiye kuzabana akaramata.

Kuri ubu muri abo bombi nta numwe ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram dore ko bose batagifolowingana, The Trainer ni we wabanje kureka gukurikira Keza, nuko keza nawe aza gukurikiraho nyuma.

Amakuru avuga ko aba bombi batandukanye mu minsi yashize nyuma yo kurwanira mu kabari bari basohokeyemo ibintu bifatwa nk’intandaro yo gutandukana kw’abo bombi.

Kuri ubu The Trainer yamaze gusiba post zose ari kumwe na Keza Terisky kuri Instagram mu gihe Keza we atari yazisiba.

The Trainer yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Keza Terisky mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka nyuma y’amakuru yavugaga ko batandukanye ndetse na The Trainer yari yabyemereye itangazamakuru.

Kuri ubu hari kwibazwa niba batandukanye byanyabyo cyangwa ari uburyo bwo kugira ngo bavugwe mu itangazamakuru dore ko na mbere bari babikoze bagatungura abantu bambikana impeta.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire ishotorana niyo ibizungerezi byo mu Burundi byaserukanye mu gitaramo cya Bruce Melodie (Amafoto)

« Ndagukunda Muhungu wanjye! » – Bazongere Rosine yabwiye amagambo y’urukundo umwana we