in

Clarisse karasira yasabiye prince kid ikintu gikomeye ku mana nubwo afunze

Umuhanzikazi mu njyana Gakondo, Clarisse Karasira, yasabiye ubutabera Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 15, Charisse Karasira yasabye Imana kwigaragariza Prince Kid, ubutabera nyabwo bukamuhabwa.

Uyu mugore yavuze ko n’ubwo Prince Kid ari mu muhezo (aha hari nyuma y’uko urukiko rufashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza rwe mu muhezo), ariko Imana yo idahezwa.

Yagize ati ”Imana “Umukiranutsi” niyigaragarize, ubutabera nyabwo kandi buboneye buhabwe uyu mugabo “Prince Kid”. Arongera ati ”N’ubwo uri mu muhezo, Imana ntabwo ihezwa MURI KUMWE.”

Tariki 05 Ukwakira 2022, ni bwo Ishimwe Dieudonne yaburanye mu mizi. Ashinjwa ibyaha bibiri aribyo ‘Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’ no ‘Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina’.

Ubwo umucamanza mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid, yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye, kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda

Written by Charry

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Ikibazo kiri mu rukiko, Igihe Phil Peter azafungirwa cyamenyekanye

Umukobwa yateye mushiki we icyuma azira gukundana n’umukunzi we

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO