Umuhanzikazi Clarisse Karasira usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Mama Tabita” yavuze ko mu buzima hari abantu batandukanye babaho ubuzima bwo kwitangira abandi muri sosiyete cyangwa ahandi.
Akomeza avuga ko abo bantu barangwa n’impuhwe, imbabazi, ndetse bagakora uko bashoboye kose ngo bagabanye akababaro n’ibibazo mu bantu. Yagize ati “Turabazi kandi tubana nabo umunsi ku munsi.”
Clarisse Karasira avuga ko aba bantu nk’abo kandi usanga badakora ibi kuko bafite ubushobozi bwinshi.
Akomeza agira ati “Ndetse kenshi na kenshi usanga nabo bakwiye gufashwa, ariko ibi ntibibabuza kwitangira abandi.”
Clarisse Karasira iyi ndirimbo ye yise ‘Mama Tabita’ yatangiye kuyitekerezaho mu ntangiriro ya 2020 nyuma yo gusubiza intekerezo inyuma akibuka umubyeyi w’intangarugero, wabaye umusingi w’ubuzima bwe n’umuziki uyu munsi akora.
Nibyo rwose ubundi Karasira Clarisse n umunyabwenge kbx