in

Christopher yakoze amateka yiyongera mu yandi asanzwe yarakoze

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 08 Nzeri 2022 nibwo umuhanzi Christopher yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Hashtag. Ni imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe n’abafana ba Christopher dore ko yari amaze iminsi aca amarenga ko isaha n’isaha iyi ndirimbo yayishyira hanze.

Niko byaje kugenda rero Ku mugoroba w’ejo tariki ya 08 Nzeri 2022, indirimbo Hashtag yashyizwe hanze binyujijwe kuri konti ya Christopher Muneza iri ku rubuga rwa YouTube ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga zinyuzwaho imiziki.

Indirimbo Hashtag irimo amagambo aryohereye y’urukundo ikaba kuri ubu yamaze kuba iyubahiriza urukundo (love anthem) kuri benshi mu bakundana barimo kuyikoresha ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Tiktok, Snapchat, instagram n’izindi. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element (Eleeeh) naho amashusho yakozwe na Uniquo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, indirimbo Hashtag yari imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 123 kuri YouTube mu masaha 23 yari imaze igiye hanze ibi bikaba bidakorwa na buri muhanzi wese ari naho duhera tuvuga ko Christopher nawe yakoze amateka binyujijwe mu ndirimbo ye Hashtag.

Si ubwa mbere Christopher akora aya mateka kuko n’indirimbo Nibido aherutse gushyira hanze nayo yari yarengeje umubare w’abantu basaga ibihumbi 100 bayirebye kuri YouTube mu munsi umwe. Kuri ubu indirimbo Nibido imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 4 kuri YouTube.

Indirimbo Hashtag ya Christopher kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 123 ku rubuga rwa YouTube

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Elsa Iradukunda yeretswe urukundo n’abafana be nyuma y’amafoto ye yagiye hanze

Abakoresha Twitter basubije Israël Mbonyi washakaga kumenya igisobanuro cy’izina « Abachou »