Yaciye impaka! Chrisseazy asoje umwaka agenda yicaye !
Umuhanzi Rukundo Christian Nsengimana wamamaye nka Chriss Eazy agiye gusoza umwaka wa 2022 ari mu bahanzi bakikiye akayabo basaruye mu bitaramo bitandukanye.
Yegob tugiye kugaruka ku rugendo rw’uyu muri uyu mwaka wa 2022
Dore ibitaramo Chriss Eazy yitabiriye mu 2022.
-Chriss Eazy ari mu bifashishijwe n’uruganda Skol mu gitaramo “Bring Pulse to your life”
-Uyu muhanzi yifashishijwe mu gitaramo cyo Kwita Izina 2022 mu Kinigi [Musanze]
-Rukundo yarenze imbibi z’u Rwanda ataramira abafana b’umuziki we mu gihugu cy’u Burundi
-Chriss ari mu bifashishijwe mu gitaramo Chop Life Kigali cyabereye muri Bk Arena
-Eazy yandikiye izina mu gitaramo “Rwanda Rebirth Celebration “ cyabereye muri Bk Arena
-Nsengimana kandi yataramye mu gitaramo Kigali Fiesta biba ubugira gatatu ataramira muri Bk Arena.
-Uyu muhanzi uzwi nka “A Lit One” ari mu bahanzi bifashishijwe mu bitaramo bya Kigali People Festival.Muri make uyu muhanzi yataramye mu bitaramo hafi ya byose byabaye mu mujyi wa Kigali ibintu bimushyira ku rutonde rw’abinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2022.
-Uyu muhanzi kandi ari mu baherekeje La Fouine mu gitaramo cya Africa in Colors.
Ibihembo Eazy yegukanye mu mwaka wa 2022.
-Best Artist [Kiss Summer Awards 2022]
-Best Song [Kiss Summer Awards 2022]
-Kimfest [Best Song of the year
Hari kandi n’ibindi
Ibi bikiyongera kuri The Choice New Artist [The Choice Awards] yegukanye mu 2021.
Uduhigo Chriss Eazy yakoze mu 2022.
-Chriss Eazy agiye gusoza umwaka wa 2022 ari we muhanzi nyarwanda ufite indirimbo bwite [Solo Project] yarebwe inshuro miliyoni 5.
-Umuhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye ibihembo bibiri mu ijoro rimwe mu 2022.
Uyu muhanzi kandi asoje umwaka wa 2022 atangiye umwuga mushya wo kuba rwiyemezamirimo w’umunyamideri aho yashinje inzu ikora imideri yise “Ewana”.
Ibi byose byaherekejwe n’amasezerano yo kwamamaza imwe muri sosiyete zikomeye mu Rwanda mu ikorwa n’icuruzwa ry’amavuta y’imodoka bivugwa ko yishyuwe akayabo batifuje gushyira ahagaragara.