in ,

Chorale De Kigali yasusurukije abanyarwanda mu gitaramo cya Christmas Carols Concert 2017

MU MAFOTO 100: Chorale de Kigali yongeye kwandika amateka mu gitaramo cya Noheli cyitabiriwe n’ibihumbi

Chorale De Kigali, imwe mu zizwiho ubuhanga budasanzwe muri muzika yanditse mu buryo bw’amanota ku munsi w’ejo yinjije abanyarwanda muri Noheli ibinyujije mu gitaramo cy’indirimbo ngarukamwaka kizwi nka “Christmas Carols Concert”. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali cyaranzwe n’indirimbo zo mu ndimi zinyuranye zakoze ku mitima ya benshi mu bakunzi ba Chorale De Kigali bari bitabiriye iki gitaramo.

Chorale de Kigali yatanze umuziki mwiza ku baje muri iki gitaramo

Baririmbye indirimbo zo mu Kiriziya, iza Noheli, izo mu buzima busanzwe ndetse n'izirata u Rwanda

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaririmbyi ba Chorale De Kigali mu mpuzankano zinyuze amaso ndetse n’amajwi agororotse batangiye igice cya mbere cyo gutaramira abakunzi ba muzika yabo mu ndirimbo ziganjemo iz’ikinyarwanda n’iz’icyongereza.

Igice cya kabiri cy’iki gitaramo cyahagurukije imbaga, benshi amatelefoni bayashyira mu kirere ngo bitwarire urwibutso rw’indirimbo ‘Turate Rwanda’, irimo amagambo arata ubwiza bw’Igihugu. Iki gice cyanaririmbwemo indirimbo ya Zadok the priest yahimbiwe umwami George II w’u Bwongereza ubwo yimikwaga ndetse na Mushumba Ushagawe, yahimbiwe Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu bya Afurika byategekwaga n’Ababiligi ni ukuvuga Congo, u Burundi n’u Rwanda. Iki gice kandi abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 10 baririmbiye abana bagenzi babo n’ababyeyi bitabiriye iki gitaramo babifuriza Noheli nziza, bakorerwa mu ngata n’abaririmba ari umwe (soliste), bashimishije imbaga mu ndirimbo ‘Abduction’, iririmbwa mu buryo bw’ikinamico.

Chorale De Kigali yaririmbye indirimbo “Turate Rwanda” ifite amabendera y’igihugu

Umuyobozi wa Chorale De Kigali, Dr Albert Nzayisenga, yashimiye abitabiriye igitaramo abasezeranya ko ari igikorwa ngarukamwaka kizakomeza no mu myaka itaha, aho igitaramo gitaha kizaba kuwa 23 Ukuboza 2018.

Photos: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Shaddy Boo amaze iminsi akorera mu Bushinwa byatahuwe (+Video)

Protected: Rwatubyaye Abdoul yagaragaye aryamanye n’umukobwa w’ikizungerezi barimo basomana bikomeye