Umukino u Rwanda rwagombaga kwakiriramo Benin, nubwo Sitade itari yashyizwe ahagaragara, byamaze kwemezwa ko ugomba kubera kuri Sitade nshya yitiriwe Pele.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze hano mu Rwanda murukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, ihita yerekeza mu karere ka Bugesera ariko ntabwo bari bazi aho umukino uzabera.
Mu masaha y’igicamunsi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yashyize hanze itangazo imenyesha u Rwanda ndetse na Benin ko umukino uzabera mu Rwanda ndetse Sitade uzaberaho ari Kigali Pelé Stadium.
CAF yaboneyeho no gutangaza ko uyu mukino uzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 28 werurwe 2023.