Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Police FC, Byiringiro Lague agiye gusohora indirimbo yahimbiye umugore we, Uwase Kelia.
Byiringiro Lague yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mu ijoro ryo kuwa Kabiri cyangwa Kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ikaba yarakozwe na Producer Kompressor ukorera muri 1:55 AM.
Yagize ati: “Indirimbo ndayifite izasohoka nko kuwa Kabiri nijoro cyangwa kuwa Gatatu. Ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa ikaba yarakozwe na Kompressor”.
Yavuze ko usibye gukina umupira w’amaguru nta yindi mpano afite ahubwo ari ukubera ko iyi ndirimbo yayikoreye umugore we ndetse no kwishimisha.
Ati” Indi mpano mfite ntabwo ari ukuririmba gusa nuko nari ndyamye numva mama Isla namuririmbira akaririmbo.
Byiringiro Lague n’uyu mugore we yakoreye indirimbo, Uwase Kelia, bakoze ubukwe muri 2021 none kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri.