in

Byiringiro Lague adaciye ku ruhande yatangaje ibanga rikomeye APR FC igiye gukoresha igatwara ibikombe byose nubwo Kiyovu Sports ikiyoboye urutonde

Rutahizamu w’ikipe ya Sundvikens IF yo mu gihugu cya Suedé, Byiringiro Lague yatangaje ibanga ikipe ya APR FC igiye gukoresha kugirango itware ibikombe byombi uyu mwaka.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 27 Gicurasi 2023, Byiringiro Lague yagiranye ikiganiro na Radio Isango Star. Uyu rutahizamu uheruka kwerekeza i Burayi avuye mu ikipe ya APR FC avuga uko amerewe muri iyi kipe nicyo Mukunzi Yanick amufasha nk’umunyarwanda bahuriyeyo.

Byiringiro Lague yaje no gutangaza ibanga rikomeye APR FC igiye gukoresha nyuma yo gutsindwa na Police FC ikabakura ku mwanya wa mbere. Yavuze ko APR FC igomba gutsinda imikino yose isigaye ngo kuko gutsindwa mu ikipe ya APR FC ntabwo aribyo abakinnyi baba bafite mu mutwe nubwo Police FC yabakoze mu jisho ariko imikino yose isigaye bazayitsinda ngo arabizi neza.

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC izakina na AS Kigali ikipe ikunze kuyishobora cyane, Benshi bemeza ko kuva imbere y’iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo André bizaba bikiyiha amahirwe ariko nikora ikosa na rimwe bishobora kuzayigora gutwara igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese yaba ariwe mucunguzi? Neymar mu nzira zimwerekeza mu ikipe ya Chelsea

“Chr wanjye Niyo, ndagukunda Niyo” Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umuhanzi Bwiza na Niyo Bosco (VIDEWO)