in

Byinshi wamenya ku giti cy’Umugisha cyafashaga abakobwa bagumiwe kubona abagabo

Igiti bivugwa ko ari icy’umugisha gihererere mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, ku muhanda Butaro- Kidaho, cyafashaga abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe babaga bagihobeye.

Ni igiti kinini cyane cy’umuvumu kiri mu bindi by’inturusu, kimaze imyaka itari mike kuko bicyekwa ko gishobora kuba kiri hafi kugeza kuri 200 ugendeye ku byo abakizi bavuga.

Nyirabagande Immaculée utazi neza amavuko ye ariko uri mu kigero cy’imyaka 90, wo mu Kagari ka Kabaya mu Murenge wa Kagogo, ahamya ko iki giti ari icy’umugisha kuko ari muri bamwe mu bawugikuyeho nubwo atazi igihe cyabereyeho kuko na we yabyirutse akibona.

Yagize ati” Wagize ngo se ni nde mu bo tungana utarakigiriyeho ishaba? Ndibuka mu mabyiruka yacu nta wabaga yagiye kwiga nk’ubu; wabaga agakumi ugatangira kwiga ibya Kinyarwanda, ni bwo twasobanukiwe iby’iki giti kandi cyanganaga kuriya wakibonye. Hari ibihuru hariya hose ariko ho ukabona akayira kanoze kerekeza aho kiri.”

“Twakuze tuzi neza ko gitera ishaba, ni abakobwa gusa bagihoberaga na bwo bakabikora mu gicuku cyangwa bwenda gucya bakagenda bambaye ubusa bakagihobera. Nanjye naragihobeye, ntabwo namaze uwo mwaka iwacu nahise nshaka nubwo umutware yashaje akigendera.”

Akomeza avuga ko kugihobera babyigishwaga ku buryo mu gihe byakorwaga wabaga ubizi neza ndetse hari n’amagambo yaherekezaga icyo gikorwa.

Ati “Twabyigaga mbere kandi urebye ni ko twizeraga icyo gihe, ntabwo byapfaga gukorwa uko wishakiye kuko hari amagambo twavugaga twabaga twaratojwe. Ntabwo byakorwaga n’abagumiwe gusa ariko ni bo benshi bazaga. Byaremeraga rwose, naho amagambo twavugaga narayibagiwe kuko hashize igihe kinini.”

Sendegeya François, umusaza w’imyaka 82, avuga ko azi amateka menshi kuri icyo giti kandi ko cyagiye gitanga abagabo benshi ku bakobwa bagumiwe.

Ati “Igiti cy’umugisha abakobwa babuze abagabo baragihoberaga bagahita bashaka, ndabazi abakecuru benshi bagiye bagihobera bagashaka ubu baruzukuruje. N’ubu baracyakigana cyane hari n’abasirimu bahaza bafite n’imodoka ndetse nubwo bitaba buri gihe, hari igihe uhagera uzindutse ukahatoragura amafatanga baba bagisigiye ukijyanira.”

Binguyeneza Jean d’ Amour, umushoferi umaze imyaka irenga 10 akorera mu muhanda Butaro-Musanze, avuga ko nubwo atabihamya neza ko baba baje kugihobera ariko yakunze kujya ahabona abatari bake mu masaha y’ijoro.

Yagize ati” Ni uko ari muri ibihe bya Covid-19 dutaha kare tugakererwa no gutangira imirimo ariko mbere wabonaga hafi ya kiriya giti abakobwa mu gicuku, umwe, babiri cyangwa batatu ariko ntibarengaga, ukibaza iby’abo bakobwa muhurira hafi aho kenshi kandi mutahuriye ahandi.”

“Si rimwe, si kabiri hari n’igihe uhasanga imodoka iparitse kandi itapfuye. Biterwa n’imyemerere kandi ino bagira ukwemera kwabo, ntidukinisha ibiti byaho birazwi.”

Niyokwizerwa Alphonsine we ni umugore w’imyaka 38, avuga ko ibyo yumvise kuri icyo giti atabihamya kuko atigeze agira ukwemera nk’uko afata nk’imigenzo ya gipagani.

Yagize ati “Nakuze bavuga amateka ya kiriya giti ngo gitanga abagabo ariko njye simbizi kuko iyo ni imigenzo ya gipagani, sinayikora. Nta muntu nzi navuga ko cyahaye umugabo kuko igiti nticyatanga umugabo ndetse nanjye siho namukuye kandi narashatse, ndubatse.”

Amateka y’iki giti avugwa kwinshi dore ko nta nyandiko zihari zihamya ukuri kw’ibivugwa.

Src: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izi ngeso abantu benshi barazigira nyamara zangiza ubwonko bwabo| Zirinde!

Niba ujya ugira ibyuya binuka, ibi byagufasha!