in

YEGOKOYEGOKO

Byemejwe ko Super Manager afite imyaka 23 bidasubirwaho

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu mwiza ‘Mr Rwanda’, abategura iri rushanwa bakuyeho urujijo bemeza ko Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yamaze kwiyandikisha ndetse barebye ibyangombwa bye basanga afite imyaka 23 y’amavuko.

Mu bigenderwaho kugirango umusore yemererwe kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko.

Ubwo kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiraga ku itariki ya 17 Ukuboza 2021, Super Manager ari mu bambere batangaje ko yamaze kwiyandikisha, icyo gihe yavugaga ko afite imyaka 23 ibintu byatunguye benshi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 mu kiganiro Showbiz Trends cya BTN TV, Byiringiro Moise umuyobozi wa kompanyi irigutegura iri rushanwa yahamije ko Super Manager yiyandikishije kandi barebye ibyangombwa bye bakabona koko afite imyaka 23 y’amavuko.

Ati “Super Manager yariyandikishije mu irushanwa, imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho”.

Moise yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abasore barenga 800, biteganyijwe ko kwiyandikisha bizasozwa kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

😆ntibishoboka, cyaze ni nka 28
0788852453

IFOTO Y’UMUNSI: Tom Close ateruye umwana we

Kera habayeho: Ifoto ya kera ya Yannick Mukunzi n’umugore we yashyizwe hanze