in

“Byaterwa” Onana yasubije abavuga ko yamaze kubona irangamuntu y’u Rwanda

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba avuga ko nta rwego na rumwe ruramwegera rumuganiriza ku kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo haje amakuru y’uko mu rwego rwo gukomeza ikipe y’igihugu, FERWAFA irimo kureba uburyo hari abakinnyi b’abanyamahanga bahabwa ubwenegihugu bakaba bakinira Amavubi, ku ikubitiro bahereye kuri Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire we wamaze kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu.

Undi mukinnyi wavuzwe ni rutahizamu wa Rayon Sports, Onana Willy Léandre Essomba, gusa uyu mukinnyi akaba yabiteye utwatsi avuga ko na we abyumva nk’abandi bose.

Ati “Ntabwo mbizi, ni abanyamakuru bavuze ko bampamagaye, mbibona nkamwe. Nta muntu wigeze ampamagara ngo Onana ngwino. Oya kuri ubu nta rwego na rumwe rwampamagaye, uko mubyumva bikabatungura nanjye ni uko. Nta muntu wampagaye nicyo navuga, simbizi njye mbibona gutyo nkamwe.”

Ababijijwe niba we yumva yakinira u Rwanda, yagize ati “byaterwa.”

Agaruka ku kuba aho ayo makuru yaba yaraturutse, yavuze ko atabizi ariko na none ngo nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

Ati “ubu ntabwo nzi aho byaturutse, bajya bavuga ko ahari umwotsi haba hari n’umuriro bivuze ko wenda hari ikindi kintu ariko njye ku giti cyanjye ntabyo nzi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

BURERA:Umusore yishe nyirakuru urubozo amuziza imitungo

Rubavu:Umugabo yishe umugore we ahita aburirwa irengero