in

Byari ibyishimo kuri radiyo Kiss FM baha ikaze Uncle Austin, Antoinette we byamurenze(Amafoto)

Ku munsi w’ejo nibwo umuhanzi akaba umunyamakuru ndetse n’umushoramari Uncle Austin havuzwe amakuru y’uko agiye kugaruka kuri radiyo Kiss FM.

Kuri uyu munsi amakuru yabaye impamo kuko yumvikanye kuri radiyo Kiss FM mu kiganiro Drive gitangira saa kumi, yakiriwe na Jado Max ndetse na Rusine Patrick.

Byari ibyishimo ku buryo yakiriwe mu buryo budasanzwe aho yaje avuga ngo “wazaaaa” ni akarushanwa azwiho yatangaje aho umuntu wabivugaga akamara amasegonda 20 wafataga ibihembo byatumye na Antoinette Niyongira nawe usanzwe uhakora bamuhamagaye kuri telefone atungurwa no kumva ijwi rya Austin maze nawe amuha ikaze  kuri Kiss FM.

Austin aje kuri Kiss FM haciyeho umunsi umwe Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora mu kiganiro Drive akoze ubukwe ikindi kandi Austin aje avuye kuri radiyo Power Fm amaze ha amezi agera kuri 8 bivugwa ko yashoyemo imigabane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto meza : Umufasha wa Meddy yongeye kuzamura amarangamutima y’abatari bake

Kate Bashabe yagaragaye mu mwambaro mugufi arimo kurya ubuzima ari kumva odeur ya ocean