in

Byari ibirori biryoheye ijisho: Sam Karenzi yafunguye ku mugaragaro radio ye nshya – AMAFOTO

Umunyamakuru Sam Karenzi yafunguye Radiyo ye nshya, SK FM, ku mugaragaro kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu ijambo rye, Sam Karenzi yashimiye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika, ku bufasha itanga mu iterambere ry’itangazamakuru. Yatangaje ko SK FM ari inzozi zibaye impamo kandi asaba Abanyarwanda kuyishyigikira.

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye RGB yavuze ko SK FM ari igihamya cy’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru. Mutesi Scovia, umuyobozi wa RMC, na we yashimye iki gitekerezo, asaba ko ibiganiro bya siporo byakorwa mu buryo bwubaka.

SK FM izajya itambutsa ibiganiro bitandukanye birimo:

The Front Line (Saa 7:00-10:00)

Urukiko rw’Ikirenga (Saa 10:00-13:00)

Vibe Nation (Saa 14:00-17:00)

Extra Time: Ibiganiro by’imikino y’i Burayi

Yatangiranye n’abanyamakuru aribo: Nepo Dushime, Keza Cedric, Alain Ruberwa, Aime Niyibizi, Hakuzwumuremyi Joseph, Uwera Jean Maurice, na Eddy Sabiti, Sam Karenzi, Kazungu Claver, Ishimwe Ricard, MC Nario na Bianca.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka yari itwaye abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya Dodoma Jiji Fc yo muri Tanzania, yakoze impanuka igwa mu mugezi – AMAFOTO

FERWAFA irateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 15,2 Frw mu 2025