Umunyamakuru Sam Karenzi yafunguye Radiyo ye nshya, SK FM, ku mugaragaro kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamakuru, n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu ijambo rye, Sam Karenzi yashimiye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika, ku bufasha itanga mu iterambere ry’itangazamakuru. Yatangaje ko SK FM ari inzozi zibaye impamo kandi asaba Abanyarwanda kuyishyigikira.
Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye RGB yavuze ko SK FM ari igihamya cy’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru. Mutesi Scovia, umuyobozi wa RMC, na we yashimye iki gitekerezo, asaba ko ibiganiro bya siporo byakorwa mu buryo bwubaka.
SK FM izajya itambutsa ibiganiro bitandukanye birimo:
The Front Line (Saa 7:00-10:00)
Urukiko rw’Ikirenga (Saa 10:00-13:00)
Vibe Nation (Saa 14:00-17:00)
Extra Time: Ibiganiro by’imikino y’i Burayi
Yatangiranye n’abanyamakuru aribo: Nepo Dushime, Keza Cedric, Alain Ruberwa, Aime Niyibizi, Hakuzwumuremyi Joseph, Uwera Jean Maurice, na Eddy Sabiti, Sam Karenzi, Kazungu Claver, Ishimwe Ricard, MC Nario na Bianca.
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbPbgDXkAA2lS3.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/c26ab8ce-5a47-428c-8bbc-37a9c3235c5b-1-1536x1006-1.jpeg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbPbjaWUAATMRs.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbLPGuW0AAZEVE.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbLPGsWkAEDs_R.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbLPKEXsAAN7-j.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjbLPGuWQAAtytz.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739193216306.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739193213315.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739188974694.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739188970678.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739188967372.jpg)
![](https://yegob.rw/wp-content/uploads/2025/02/1739188962550.jpg)