in

Byari amarira n’agahinda ubwo Miss Erica yashyingurwaga _ AMAFOTO

Byari amarira n’agahinda ubwo Miss Erica, wahoze ari umuhanzikazi Ukomeye mu Burundi yashyingurwaga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi harabereyw umuhango wo gushyingura Irakoze Erica wamamaye nka Miss Erica mu muziki w’u Burundi wapfiriye mu bitaro bya Bumerec.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo nibwo inkuru zatangiye gusakara zivuga ko umuhanzikazi Miss Erica wakoreraga umuziki we mu Burundi ko yitabye Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo i Bujumbura habereye umuhango wo ku mushyingura no kumusezeraho bwa nyuma amafoto yasohowe n’itangazamakuru ry’i Burundi agaraza isanduku ya Miss Erica itwikirije ibendera ry’igihugu.
Ku irimbi hari abantu benshi biganjemo abo mu muryango we Inshuti ze, abahanzi bo mu Burundi barimo Sat B, B Face n’abandi.

Miss Erica yitabye Imana ari mu bitaro bya Bumerec biri Bujumbura aho bikekwako yari arwariye nyuma yo kunywa imiti myinshi ( over dose).

Miss Erica yapfuye afite imyaka 33 y’amavuko ndetse akaba yari afite abana 2 n’umugabo w’umuzungu.

Erica yari umwe mu bahanzi bakomeye i Burundi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “MonAmour”, Ullah, my hero na my heart.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul! Urutonde rw’abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga

Agezweho muri Siporo: Rayon Sports itsinzwe na Etincelles FCÂ