Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yatoye itegeko rihana abagore n’abakobwa bazajya bafatwa bambaye batikwije ku buryo bimwe mu bice byabo by’ibanga bigaragara, aho mu bihano bazajya bahabwa harimo igifungo cy’imyaka 10.
Nubwo iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Gatatu, Sena y’icyo gihugu kigendera ku mahame ya Islam igomba nayo kubanza kubyemeza.
Iri tegeko rishya rije rivugurura iryari risanzwe rivuga ku bijyanye n’imyambarire muri icyo gihugu ryagiyeho guhera mu 1979 ubwo habaga impinduramatwara.
Mu byo abagore basabwe muri iri tegeko rishya ni ukwambara igitambaro gipfuka mu maso kizwi nka Hijab. Ikindi basabwe ni ukutambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri biri munsi uhereye ku ijosi cyangwa se hejuru y’amavi.
Ku bagabo ho kwambara ibintu bigaragaza ibice biri munsi y’igituza ni icyaha.
Kwigaragambya wamagana iri tegeko nabyo birahanirwa cyane ko itegeko ribisanisha no gukorana na Leta z’amahanga hagamijwe guhungabanya ituze rya Iran, nk’uko Russia Today yabitangaje.