in

Bya bintu birica! Kigali: Uko byagenze kugira ngo umugore apfe azize kunywa inzoga mu buryo bukunda kubuzwa ku banywi bazo gusa bo bakabikora nkana

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyabisindu haravugwa inkuru y’umugore witwa Uwimana Chantal wapfuye azize kunywa inzoga z’amoko menshi yavangiye rimwe.

Byabaye ku wa Kane tariki 3 Kamena 2023, aho abaturage bavuga ko bikekwa ko icyaba cyateye urupfu rwa nyakwigendera ngo ni uko yanyweye uruvangavange ry’inzoga z’izwi nk’ibyuma akaba arizo zamuhitanye.

Uwimana Chantal w’imyaka 32 ngo yari asanganwe ikibazo cy’amara ndetse yari afite ubumuga. Yitabye Imana asize abana 3.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro n’inzogo z’umutekano kugira ngo hasuzumwe icyaba cyateye iyi mpanuka.

Ni mu gihe abanywi b’inzoga babuzwa kuvanga inzoga koko bituma irusheho kugira ubukana bityo bigatuma yanaguhitana. Ndetse kandi ubu hari gahunda Leta yashyizeho yo kunywa mu rugero ‘Tunywe less’.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ijoro ry’ubukwe yaratatse! Asifiwe udafite amaguru akaba aherutse gushyingirwa n’umusore ushinguye, yavuze ukuntu byagenze mu ijoro ry’ubukwe

Abyibushye ku rwego mpuza mahanga! Ihere ijijo ubwiza n’imiterere bya Sadie