in

Bwiza yarize ubwo yamaraga kuvuga ijambo imbere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro

Bwiza ni umwe mu bahanzi baherutse guhura na Perezida Kagame wari watumiye abatwaye n’abahatanye mu bihembo bya Trace Awards, biherutse kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023.

Bahuye mu gitondo cyo ku wa 22 Ukwakira 2023 muri Village Urugwiro.

Bwiza yavuze ko ubwo yasozaga ijambo yahawe muri ibyo biganiro, yagize ikiniga asuka amarira, akemeza ko ari ibinezaneza byari bimurenze.

Ati “Kujyayo byo nabyemeye mbonye ndi kwinjirayo. Nari nishimye kuko ni ibintu ntekereza ko buri Munyarwanda ukunda umuyobozi wacu aba yifuza, byibuza no kumurebesha amaso uba wishimye noneho kumwegera biba bishimishije cyane. Numvise ngize ubwoba numva ndishimye byose byivanga hamwe.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ari inzozi ze yari akabije, icyakora ahamya ko ari umugisha.

Ku kijyanye n’amarira yamufashe, Bwiza yagize ati “Ubundi ikintu kiriza umuntu ni ikintu aba yararotaga akabona ntibishoboka, iyo bishobotse ukiri muto ugifite imyaka yo kuzabibwira abana bawe, byakuriza.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atariho ivumbi: Umutoza mushya w’Amavubi wasinyishijwe mu ibanga rikomeye hamenyekanye igihe agomba gutangarizwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi 

Pastor Claude wari waje kumva umwanzuro urukiko rwafatiye Apotre Yongwe, yatukanye ibitutsi nyandagazi ku buryo hari abatangiye kumusabira gukurikiranwa – VIDEWO