in

Bwira inshuti zawe zituyeyo zicaginge terefone hakiri kare! REG yatangaje ko hari uturere two mu ntara y’amajyaruguru tugiye kubura umuriro iminsi ine yose

Kuva tariki ya 8-12 Ukuboza 2023, Mu Rwanda muri imwe mu Mirenge y’uturere twa Burera,Gakenke na Musanze hateganyijwe ibura ry’umuriro mu gihe cy’iminsi ine kubera kwagura umuyoboro wa Gakenke.

Mu itangazo Sosiyete y’ u Rwanda ishinzwe ingufu,REG ryo kuwa 24 Ugushyingo 2023, rivuga ko imwe mu Mirenge izabura umuriro aho amashanyarazi azajya abura kuva ku isaha ya saa tanu z’amanywa(11h00) kugeza saa munani (14h00).

Umuyobozi wa REG,Armand Zingiro yagize iti “Amashanyarazi azabura mu bice bimwe by’Umurenge wa Rugengabari na Nemba mu karere ka Burera, n’ibice bimwe by’Umurenge wa Kamubuga na Gakenke mu karere ka Gakenke , n’ibice bimwe by’Umurenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Sophie! Wa mukinnyi wa filime z’urukozasoni yitabye Imana

Yacyerekanye: Judy arashinjwa gushaka kugusha abagabo kubera ibyo yerekanye -AMAFOTO