in ,

Bwambere Prince Kid yatomoye umugore we Elsa ku mugaragaro nyuma y’ubukwe bwabo

Kuri tariki 1 Nzeri 2023 wari umunsi w’amateka kuri Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana ndetse banasangira n’inshuti n’abavandimwe mu birori byabereye muri Intare Arena i Rusororo.

Nyuma y’iminsi itanu ubu bukwe bubaye Prince Kid yanyarukiye ku Rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yandikira umugore we avuga ko yamukuye mu bwigunge ndetse amufasha kugera ku byo yabonaga nk’ibidashoboka.

Ati “Mbere ye, roho yanjye yari yigunze. Muri Iradukunda Elsa nabonye roho iva inda imwe n’iyanjye, Imana ihabwe icyubahiro, atari yo nta na kimwe cyari gushoboka!.”

“Mukunzi wanjye umeze nk’imboni z’amaso yanjye, nzagukunda kandi nguteteshe ibihe byose. muri wowe ni ho roho yanjye ibonera umutuzo.”

Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho y’ubukwe bwa Iradukunda na Ishimwe yatunganyijwe na Director Gad yumvikanamo indirimbo abageni baririmba zirimo ” Ni Njye Nawe” ya Yvan Buravan ndetse na “No One Like You” ya P Square.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arashaka kwamamara! Imyambarire y’umuhanzi kazi uri kuzamuka ikomeje guteza uruntu runtu

Ikibuno cye kimwinziriza amamiliyoni: Umukobwa ukiri muto yinjiza arenga miliyoni buri kwezi kuri TikTok akoresheje ikimero cye gusa – AMAFOTO