in

Bwa mbere Zuchu na Diamond Platinmuz bagaragaye bari gusomana

Ku nshuro ya mbere abahanzi bakomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platinmuz na Zuchu bagaragaye bari gusomana ndetse banaca amarenga y’urukundo bari bamaze iminsi bavugwamo.

Mu minsi ushize aba bahanzi bombi bavuzwe mu rukundo, gusa ariko iyo babibabazagaho bose ntibatinyaga kubyamaganira kure, bavuga ko nta rukundo ruri hagati y’abo bombi.

Ibintu by’urikundo rwabo byatangiye ubwo bombi basohokanaga ku munsi wa Noheli y’umwaka ushize, icyo gihe itangazamakuru ryatangiye gucyeka ko baba bari mu rukundo rw’ibanga.

Mu biganiro Diamond Platinmuz yagiye akora ku bitangazamakuru yagiye ahakana ko ari mu rukundo na Zuchu, aho yavugaga ko ari umuhanzi we gusa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo hasohotse imwe mu mafoto yafashwe bari gukora amashusho y’indirimbo yabo bise Mtasubiri.

Muri ayo mafoto harimo aho baba bari gusomana, ibintu byatumye abantu bahita bashimangira ko baba bari mu rukundo nubwo bo bakunze kugenda babihakana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Nigeria bangije sitade yabo nyuma yo kubura itike yo kujya mu gikombe cy’Isi (Video)

Amafoto y’inkumi y’uburanga igiye kuza kuvanga umuziki mu Rwanda