Umunyarwenya w’umurundi Kigingi uherutse gukorera ubukwe mu Rwanda, yasubije abavuze ko yashatse umugore ushaje umuruta, aho yavuze ko ahubwo bamenye imyaka Kigingi amurusha bahindura imvugo bakavuga ibindi.
Tariki ya 24 Nzeri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, aho umunyarwenya Kigingi yasabye anakwa Marina Mataratara, gusa ubukwe nyirizina bwo ntiburaba.
Kigingi yavuze ko umugore we atamuruta ahubwo ari uko abyibushye, ndetse ko abamwibasira bamenye imyaka amurusha bakwicecekera.
Ati “Nagira ngo mbwire abantu bavuze ko umugore wanjye ari umukecuru, mumenye imyaka murusha mwahita muvuga ko ari umusaza wihaye umwana, aracyari muto ni uko abyibushye. Njye kuva kera nkunda abantu babyibushye, na we naramubonye ndamukunda.”
Agaruka ku cyo yamukundiye yagize ati “Uretse ibyo byo kubyibuha bikurura umuntu, ni na mwiza mu maso, tumaze kuganira nasanze afite umutima mwiza, umutima udasanzwe, umutima wo kwita ku bandi, nkavuga ngo Mana uzamfashe azambere mama w’abana banjye.”