in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Bwa mbere Gisupusupu avuze icyatumye afungwa adaciye ku ruhande.

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu yahishuye ko kugirango afungwe byatewe n’ubugiraneza yagiriye umwana urwaye, bituma bamushinja kumusambanya.

Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva François benshi bazi nka Gisupusupu, akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ku wa 26 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu muhanzi utaranyuzwe n’ibyemezo by’urukiko, yahise ajurira.

Ku wa 26 Kanama 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Gisupusupu.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Gisupusupu mu kiganiro yagiriye kuri youtube yavuze ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana yahaye icumbi mu rugo rwe.Uyu muhanzi yavuze ko ku mugoroba yagiye kumva yumva umwana arakomanze asaba icumbi avuga ko arwaye.

Icyo gihe Gisupusupu wari kumwe n’umuryango we yemeye kumucumbikira ariko ahita ajya kumwandikisha mu Mudugudu.

Ati “Ntabwo iwacu wararana umushyitsi utamwandikishije, nagiye kumwandikisha arara aho, bukeye dutekereza kumugurira imiti, ariko kuko yavugaga ko iwabo aribo bamuvuza neza njya gushaka nyina ngo aze acyure umwana we.”

Ubwo yajyaga gushaka umubyeyi w’uyu mwana, Gisupusupu avuga ko yatunguwe no guhurira nawe mu nzira yariye karungu.

Ati “Twahuye yariye karungu atangira kumbwira nabi ngo ibyo nakoze arabizi, nagerageje kumusobanurira ariko ntiyabyumva bamugira inama yo gutanga ikirego.”

Gisupusupu yavuze ko ashima Imana kubyo yamukoreye ikamufasha kubona ubutabera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara: Gaz iturikanye abantu, ibibaye biteye ubwoba(Video)

Wa musore wo mu Rwanda bitaga inkende ,dore ibyamubayeho (Video)