in

Burya ngo Soleil wo muri Bamenya ku mugeri ntiwamukinisha (Amafoto)

Uyu ubundi Amazina ye asanzwe yitwa UWASE Delphine ariko abantu benshi bakaba bamuzi ku izina rya Soleil aba yitwa muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya aho  aba ari umugore wa Kanimba.

Usibye kuba akina Karate afite n’ikimero kirembuza[/caption]

Avuga ko kuba yarize imikino njyarugamba ku girango ajye abona uko yitabara ndetse ko umufasha kuba yahora afite ubuzima buzira umuze ndetse akaba yanabasha kunguka inshuti, ikindi Kandi wamwigishije kugira ubunyangamugayo.

Soleil mu myitozo.[/caption]

Soleil akomeza avuga ko yatangiye gukina uyu mukino njyarugamba wa Karate mu mwaka wa 2007, aho ubu ngubu afite umukandara w’umukara amaranye imyaka 5.

Uyu mukandara ukaba utangwa ku muntu wabaye indashyikirwa mu mukino njyarugamba wa Karate akaba ari nawo akina kuva muri 2007 kugeza ubu.

Aganira na X LARGE TV yavuze ko we kuba abantu bamubona nta kentusi( amabara aza ku biganza kubera gukora popaje) we ni uko akoresha ibiganza mu gihe ari mu myitozo.

Akaba yarakomeje avuga ko kandi amaze kwitabira amarushanwa inshuro eshatu, aho  yitabiriye irushwanwa rya Never Again inshuro ebyiri ndetse n’irindi rushanwa ubwo hizihizwaga isabukuru ya Polisi y’igihugu akaba yaranatwayemo umudari mbese akaba ari indwanyi.

 

Amafoto (Inyarwanda)

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Miss Naomie arikumwe na Papa we yatwitse imbuga nkoranyambaga/Photos

Abantu batunguwe n’umupasiteri wahinduye urusengero inzu y’imyitozo ngororamubiri(video)