Icyamamare Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya Diamond Platinumz umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009.
Yavutse tariki ya 02 Ukwakira 1989 avukira mu bitaro bita Amana hospital biri mu mujyi wa Dar es Salaam nyina umubyara yitwa Sanura Kasimu uzwi nka Mama Dangote naho se yitwa Abdul Juma bari batuye Tandale.
Papa we yaje kubata akiri muto maze ajya kuba kwa nyirakuru ubyara mama we aba aho we n’abavandimwe be 2.
Agejeje imyaka 6 yatangiye amashuri abanza ya Tandale Magalibu. Mu mwaka wa 2002 yatangiye amashuri yisumbuye, ayasoza mu mwaka wa 2006.
Icyo gihe nibwo urugamba rw’umuziki rwatangiye gusa ikibazo cy’amikoro macye cyikamuzitira. Yahise atangira akazi ko kugurisha imyenda ari umuzunguzayi akabifatanya n’umwuga wo gufatora ibi yabikoraga kugira ngo atunge umuryango we.
Ibi byose akabikora agifite intego zo kuzakora muzika. Muri icyo gihe yanashakaga amafaranga yo kujya muri studio ariko bikanga, yahise ajya gukina urusimbi nabyo biranga.
Umukobwa bakundanaga yamuteye indobo avuga ko umusore w’umuzunguzayi nta ejo heza afite.
Ibi byose byamubagaho mama we ntiyamutereranye, yamujyanaga ahantu hose hari abari kwerekana impano kugira ngo arebeko yahazamukira kuko Juma yari afite impano yo kuririmba no kubyina.
Ikintu gikomeye mama we yamukoreye ni uko yagurishije impeta ye kugirango Diamond ajye muri studio, ni iyo mpamvu yubaha mama we icyo yamusaba cyose yagikora.
Mu mwaka wa 2009 yahuye n’umugabo umufasha bita Papa Misifa amuha amafaranga maze asohora indirimbo bita Nenda kamwambiye iyo ndirimbo yahise imucira inzira, yari ikubiye mo ubuzima bwe yahise aba umuhanzi w’umwaka ucyizamuka muri Tanzania.
Mu mwaka wa 2010 nyuma y’umwaka umwe gusa yatangiye kuririmba indirimbo nka Kesho, Mbagala, Mawazo n’izindi nyinshi zirakurwa muri Tanzania none ubu arakunzwe ku isi hose.
Mu nkuru yacu itaha tuzagaruka ku mateka ye mu rukundo.