in

Burya disi abatabikora barahombye batamenye ibyiza byo gutereta

 

Gutereta burya ni byiza cyane mu buzima bw’umuntu kuko hari byinshi bituma ugeraho bikomeye mu buzima bwawe.

Dore bimwe mu byiza byo gutereta :

1.Gutereta birema ubuvandimwe no kumenyana bikomeye :

burya mu gutereta niho umusore n’umukobwa bamenyana byimbitse kuko baganira cyane maze umwe aka menya ingeso zamugenze we ndetse n’ibyo yanga n’ibyo akunda.

Ibi bibasha kuba bazashinga urugo baziranye neza kuko burya nta muntu wabana n’uwo bataganiriye.

2.Gutereta byubaka umubano mwiza hagati yawe n’abandi :

Waba umusore cyangwa inkumi mwese bibasha kubaka umubano ndetse n’ubushuti bikomeye hagati yanyu kandi umwe akungura undi igitekerezo mukarushaho kubana sibyo gusa kuko umwe ashobora kuba umugore wundi ugasanga mukoze muryango.

3.Gutereta byongera ingano y’uko abantu bavuganaga:

Burya gutereta abahanga bavuga ko ari itumanaho rikoranye ubuhanga buhanitse riboneka hagati y’abantu babiri bari giteretana.
Gutereta ikindi byongera nuko buriya byongera abakundana gukomeza kwizerana kandi bibasha kuba bakemura ibibazo bafitanye kubera ko baganiriye.

4.Icyubahiro:

Yaba umusore cyangwa umukobwa ufite uwo bakundana aramwubaha kandi akamuha umwanya ukomeye mubuzima bwe bitandukanye nuwo aha abandi bantu.
Umusore uterata umukobwa aramwubaha kandi akamwubahisha n’abandi bantu bose baziranye ndetse n’abandi benshi batandukanye kandi umukobwa nawe nuko.

Kandi buriya gutereta bitabayeho ntabwo gushakana nabyo byashoboka kuko niyo nzira nziza umuntu anyuramo kugira ashake umugore cyangwa umugore nawe akabona umugabo.

Rero birumvikana neza ko byaba byiza gutereta umuntu kugira ngo ubone umwanya uhagije wo kumenyana nawe maze no mu gihe cyo kurushinga muzabe muziranye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abatari bake abandi barakomereka

Uko wigira kose Muhire ni SG! Intambara y’ubutita hagati ya Sadate Munyakazi na Sam Karenzi yongeye kubura umutwe