Mu gice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda Rwanda Premier League “Phase Aller,” hagaragaye abakinnyi benshi bitwaye neza, by’umwihariko abatsinda ibitego byinshi. Muri rusange, amakipe yatsinze ibitego 207. Rayon Sports ni yo kipe yinjije ibitego byinshi, bingana na 25, ikurikirwa na APR FC yatsinze ibitego 18, mu gihe Kiyovu Sports ariyo yatsinze bike, bingana na 14.
Abakinnyi barimo Fall Ngagne wa Rayon Sports, ufite ibitego 9, na Usen Sephine wa AMAGAJU FC, ufite ibitego 8, bagaragaje ko ari intwaro zikomeye mu makipe yabo. By’umwihariko, Usen Sephine, rutahizamu ukomoka muri DR Congo, yatangaje byinshi ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru n’ibanga ryamufashije kwitwara neza muri “Phase Aller.”
Usen Sephine, ufite imyaka 20, yakuriye i Goma aho yakundaga umupira w’amaguru. Nyuma yaje kubona amahirwe yo kwiga umupira mu ishuri rya GOAL Academy, ryamufashije gukomereza urugendo rwe muri FC Étoile du Kivu. Ibyo byamufunguriye amarembo yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya DR Cong y’abatarengeje imyaka 20, ibintu avuga ko ari imwe mu ntabwe yingenzi yateye mu mwuga we.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatop, Usen Selaphin yatangaje ko umukino wamugoye cyane ari uwo bakinnye na Police FC. ati: “Ni umukino wangoye cyane, ariko wanyigishije byinshi byerekeye guhatana no gukorana neza nk’ikipe.”
Yashimangiye ko intsinzi ituruka ku mikoranire myiza y’ikipe yose. “Kugira ngo dutware intsinzi ikomeye, ni ukubera akazi kenshi twese twakoze nk’ikipe. Ntabwo ari iby’umuntu umwe, ahubwo ni ukubera uko twese dufatanya.”
Usen Sephine yashimye Shampiyona y’u Rwanda, avuga ko ari nziza kandi irimo guhangana gukomeye. “Ni shampiyona nziza cyane. Irimo guhangana gukomeye, kandi ndabikunda kuko bituma dukora cyane kugira ngo dusoze neza.” Yavuze ko guhatana no kudacika intege ari imwe mu mpamvu zimufasha gukomeza kwitwara neza. Ati: “Buri mukino ndawufata nk’aho ari final, ni uko nkoresha imbaraga zanjye zose.”
Uyu rutahizamu asobanura ko imyitwarire myiza (discipline) ari ingenzi mu mukino w’amaguru. “Twumva ibyo umutoza atubwira kandi tugakomeza kwibanda ku byo tugomba gukora. Icyo ni cyo kidufasha kuguma mu murongo mwiza.” Yongeyeho ko kumvira no gukurikiza amabwiriza y’umutoza ari uburyo bwiza bwo kwiyubaka no kuzamura urwego rw’umukinnyi.
Usen afite icyizere ku hazaza he kandi yifuza kugera ku rwego rwo hejuru. Ati: “Mfite ishema ryinshi kubera aho ngeze uyu munsi. Iyo ndebye ibyo maze gukora, bituma ndushaho kugira icyizere cy’uko nzagera kure nshaka.” Intego ye ni ukugera ku ikipe yo ku rwego rwo hejuru, yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kandi akomeza kwiyubaka no kwerekana impano ye.
Usen Sephine ni urugero rwiza rw’umukinnyi ugira ikinyabupfura, umuhate, n’imitekerereze yihuta mu iterambere. Abakurikiranira hafi Shampiyona y’u Rwanda bategereje kureba uko azitwara mu gice cya kabiri cya shampiyona, dore ko ashyize imbere intego zo kuzamura urwego rwe.