in

“Buri cupa ry’inzoga, irobo y’umunyu utazaritangira fagitire azabihanirwa” Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi kababayeho

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira abacuruza inzoga, amarestora ndetse na za butiki byo muri karitsiye badatanga inyemezabuguzi kubyo bacuruje bazajya bahanwa

RRA itangaza ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi ibizwi nka fagitire za EBM kuri buri kintu cyose kigurishijwe niyo byaba ari irobo y’umunyu cyangwa se icupa ry’inzoga ntihatagwe fagitire bazajya bahanwa nta kujenjeka.

Abacuruzi bose mu Rwanda bagomba kuba bafite imashini za EBM, utayifite akaba agomba kugira mudasobwa cyangwa telefone igezweho bita smart phone, birimo serivisi ya RRA itanga ubutumwa bwa EBM, gusa bikaba ngombwa kubanza kuyisaba muri RRA.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi ku bakunzi b’umuhanzi Makanyaga Abdul ndetse n’ibihangano bye

Kayonza: Umugabo yanyweye umuti wica ibisimba birangira apfuye kubera umugore we