Burera: Humvikanye inkuru y’inshamugongo mu matwi y’abanyarwanda bibaza icyatumye ibyo biba.
Umugabo wari kumwe n’abandi umurambo we wasanzwe mu kiyaga, abo bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi.
Byabereye mu karere ka Burere, mu murenge wa Rugengabali, mu kagari ka Kilibata mu mudugudu wa Taba.
Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo.
Sitasiyo ya Polisi Rugengabali na sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye n’ingabo zikorera muri mine ya Gifurwe, bakimara guhabwa amakuru bageze aho umurambo wabonetse ku kiyaga cya Ruhondo, ku ruhande rw’umudugudu wa Taba, akagari ka Mucaca, umurenge wa Rugengabari.
Nyakwigendera yitwa NIYIBIZI Elisa w’imyaka 25 y’amavuko tariki ya 29 Kanama 2023 ku mugoroba yajyanye na bagenzi be bane mu kiyaga cya Ruhondo bagiye kuroba, ariko mu buryo butemewe.
Bavuye aho binjiriye mu mudugudu wa Kamonyi, bageze ahegamiye mu mudugudu wa Taba nibwo ubwato barimo bwatobotse kuko ngo bwari bushaje bujyamo amazi, buhita bwika bararohama.
Amakuru avuga ko aba bane bari kumwe na nyakwigendera bagerageje koga babasha kuvamo, hanyuma NIYIBIZI Elisa kuko ngo atari azi koga neza nibwo yarohamye.