Connect with us

YEGOB|Entertainment News

BTN TV iratangira kwerekana imikino ya shampiyona z’iburayi ku bufatanye na StarTimes k’ubuntu

Mu Rwanda

BTN TV iratangira kwerekana imikino ya shampiyona z’iburayi ku bufatanye na StarTimes k’ubuntu

Big Television Network (BTN TV), television nyarwanda imaze igihe kitari kinini ifunguye ni television yigenga ubusanzwe yagaragariraga gusa kuri decoder za STARTIMES ku murongo wa 126 na 106 ku batuye mu majyepfo n’uduce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko kuri ubu ikaba yatangiye kugaragara no kuzindi decoder kandi ku buntu.
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Ahmed Pacifique, umuyobozi wayo, ubu BTN TV iri kuboneka nta fatabuguzi uyireba abanje gusabwa kandi ibyo bikazaba byakwiriye mu gihugu cyose mu minsi mike ndetse no ku zindi decoder n’inyakiramashusho za digital.

BTN TV ni television iri kugenda yigarurira imitima ya benshi ahanini biturutse kuri gahunda zayo nk’Amakuru ndetse n’ibiganiro byayo bitandukanye nk’UMUHUZA Business, Rasa ku ntego, BTN Iwacu, Twunge umuryango, Star Gate, Kid Connection, Hambere n’ubu I Rwanda, Iterambere ry’urubyiruko, n ‘ibindi, byose bifata ku mpande hafi ya zose z’ubuzima bwa buri munsi.
Kuri ubu rero nk’uko Bwana Ahmed Pacifique yakomeje abidutangariza ngo indi nkuru nziza ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, ni uko ubu k’ubufatanye na STARTIMES, ikigo cy’abashinwa gikora ibijyane no gusakaza amashusho ya television, ubu BTN TV izajya yerekana LIVE imikino ya champiyona z’umupira w’amaguru z’I Burayi nka BUNDESLIGA, yo mu Budage, SERIA A yo mu Butariyani na LIGUE 1 yo mu Bufaransa.
Usibye kugaragara ku buryo bwa television busanzwe bumenyerewe BTN TV ubu inaboneka kandi kuri facebook LIVE, ku rubuga rwayo rwa internet, www.btn.rw ndetse inafite Application washyira muri telephone igendanwa unyuze kuri google store ugashaka BTN Rwanda.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Mu Rwanda

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top