in

Bruce Melody yamaze kwigaranzura Meddy na The Ben ikarita y’umuziki irihinduriza

Mu gihe kinini umuziki w’u Rwanda uyobowe bikomeye n’abasore babiri aribo Meddy na The Ben, ubungubu ibintu biri kugenda bihinduka ku buryo bukomeye higanzamo Bruce Melody ukomeje gukora ibitangaza.

Mu bucuruzi bw’izi ndirimbo abahanzi bagenda bakora, aho zicururizwa naho hakomeje kugaragaza urwego rwa buri muhanzi uko agiye ukudwa mu Rwanda bitewe n’abamukurikira .

Nkuko bigaragara ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify, ni uko abahanzi nyarwanda bamviswe cyane mu Rwanda ku mwanya wa mbere haza Bruce Melody umaze kwiyerekana ku buryo bukomeye.

Ku mwanya wa kabiri haza umuhanzi Meddy aho akurikirwa n’umuhanzi The Ben uheruka gusohora indirimbo mu mezi atandatu ashize nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Why’ yafatanijemo na Diamond.

Kuri uru rutonde Bruce Melody afite abantu ibihumbi 112, Meddy ibihumbi 79 naho The Ben we akaba afite ibihumbi 50.

Melody arusha The Ben ibihumbi birenga 62, naho akaba arusha ibihumbi birenga 33 Meddy wamaze gutangaza ko agiye kujya mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Uwimana Clarisse yambaye umukenyero ikomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga

Breaking News: Apr Fc yamaze kongerera amasezerano umutoza Adil Errad Mohamed