in

Bruce Melody yaciye impaka aza ari muri ya modoka aherutse kugura ya Barabus (Videwo)

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muzika nyarwanda nka Bruce Melody yaraye agaragaye ari mu modoka nshya aherutse kugura.

Ku mugore w’ejo hashize nibwo uyu mugabo yitabiriye ahari hari kubera umuhango wo gutanga ikamba rya Nyampinga dore ko yanaririmbye muri icyo gitaramo.

Ubwo yasesekaraga ahari hagiye kubera uwo muhango wo kwimika Miss Rwanda mushya, Bruce Melody yaje yitwaye mu modoka nshya ye aherutse kugura.

Hari hashize iminsi bivugwa ko iyo modoka yaba yarageze mu Rwanda, gusa ariko hari abataremeraga ko yahageze, impaka zaje gucika ubwo Bruce Melody yayizagamo ikindi kandi yayijemo yitwaye.

Bivugwa ko iyo modoka nshya ya Bruce Melody yaba yarayiguze asaga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Ayo makuru akaba yaragiye hanze nyuma y’uko Bruce Melody yari amaze iminsi asinyiye Miliyari imwe yo kwamamaza.

Videwo Bruce Melody aje yitwaye

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo mu gatimba akomeje kuvugisha abatari bake (Amafoto)

Abakobwa b’ibyuki bari biganje mu bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Miss Uwase Muyango (Amafoto)