in

Bruce Melodie yagiriye inama The Ben anashimangira ubunebwe bwe

Umuganzi Bruce Melodie imbere y’itangazamakuru yagiriye inama The Ben ndetse ashimangira ubunebwe bwe.

Mu minsi yashize The Ben yasabye imbabazi Bruce Melodie zo kuba yaramurutishije playstation ubwo bari bumvikanye gukorana indirimbo ariko bikarangira idakozwe kubera ko The Ben yari ari kwikinira game y’umupira hamwe na mugenzi we Zizou.

Bruce Melodie nyuma yo kumva ubutumwa bwa The Ben, nawe yanze kuripfana, imbere y’itangazamakuru ubwo yari agiye kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Americ, yashimangiye ko The Ben ari umunebwe ndetse amugira n’imana  ko agomba kugabanya ubunebwe, agakora kuko akazi kaza mbere y’imikino.

Melodie yagize ati” Ntabwo The Ben murusha imyaka (ntabwo muruta), ariko ntabwo ntekereza ko burya imikino iza mbere y’imirimo. Rero nonaha nubwo ntigeze mvuga ko The Ben ari umunebwe, ariko si umunyamwete, njyewe  ntabwo naterwa ishema ryo kuvuga ngo narutushije imikino akazi.

Ni nayo mpamvu nagira ngo mutemo neza mugire inama anabyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya nta nubwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’uburyo yawukoresheje”.

Kuri ubu Bruce Melodie yarekeje mu Leta zunze ubumwe za Amerika mu mushinga wo kumenyekanisha indirimbo ye na Shaggy.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abantu bagize uruhare mu bujura bw’amatike ku mukino iyi kipe yakiriyemo APR FC

Umukinnyi wakiniraga Dynamo BBC yo mu Burundi iherutse gusezererwa muri BAL kuko yanze kwambara umwambaro wa ‘Visit Rwanda’, yamaze gusezera iyi kipe, ategerejwe i Nyarugenge