Umuhanzi Bruce Melodie arikumwe na Coach Gael usanzwe ureberera inyungu ze , producer Element n’abandi , basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Uyu muhanzi n’abamuherekeje nyuma yo gusura uru Rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere baremeye imwe mu miryango yarokotse.



