Umuhanzi uri mu bagezweho wo muri Tanzania, Harmonize, uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali aho yageze mu ijoro rishyira ku wa 22 Mutarama 2023, akakirwa na Bruce Melodie yavuze ko agomba gushyingiranwa n’umunyarwandakazi.
Yagize ati “Mfite amahitamo abiri, imbunda indi ku mutwe ngomba gushyingiranwa n’umunyarwandakazi cyangwa……”
Amakuru avuga ko Harmonize ari i Kigali mu kwitemberera, gusa ku rundi ruhande, haherutse kuvugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Dabijoux, ibintu byatumye hari abakeka ko Harmonize yaba ari i Kigali mu rugendo rwo gutereta.