in

Breaking news: Hagati ya Rocky kirabiranya na Papa cyangwe ishyamba si ryeru

Umuraperi Abijuru Lewis uzwi mu muziki nyarwanda nka Papa Cyangwe biravugwa ko yaba yaramaze gutandukana na kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Rocky Entertainment ihagarariwe na Rock kirabiranya.

Ubusanzwe abagize iyi kompanyi ni abantu bakunze kugendana ahantu hose , cyane cyane mu birori ndetse niyo bagiye gusinya amasezerano cyangwa ibirori runaka bakunze kugaragara bari kumwe bose.

Tariki 12 ugushyingo 2021 , Rocky Kimomo yasinyanye amasezerano na kompanyi icuruza telephone  Nkuko bimenyerewe ko aba ari kumwe n’ikipe ye yose ya Rocky Entertainment, uwo munsi umuraperi Papa Cyangwe ntiyahagaragaye.

Ikirenze aho iyi kipe ya Rocky Entertainment yose izwiho gufatanya no gushyigikirana mu bikorwa byose bakora , Papa Cyangwe yarengejeho kutabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nkuko byari bisanzwe bitera benshi kubyibazaho.

Umunsi w’ejo hashize Papa Cyangwe ashyize hanze urutonde rw’indirimbo 6 yitegura gusohora ziri kuri Ep yise “Sitaki”. Ntabwo muri Rock kirabiranya  yayishize kuri social media ze.

Bikomeje kwibazwaho impamvu iyi ep papa cyangwe agiye gushyira hanze igiye gushyirwa hanze na cuma gang mu gihe byari bimenyerewe ko ari Rock entertainment ariyo ibikora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yarakaje umukunzi we,amusaba imbabazi mu buryo budasanzwe (Video)

Ibyo Diamond Platnumz yakoze byatumye benshi bemera ko afite agatubutse.