in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Biteye ubwoba:umukobwa w’umunyarwandakazi wariye amafaranga y’umusore irebere ibisimba amuteza||Ntakiryama

Umukobwa w’umunyarwandakazi  witwa MUKANYANDWI abayeho mu buzima buteye ubwoba , aho asigaye aterwa n’ibimonyo bimeze nk’intozi mu buriri bwe, nyuma yaho yirengagije umusore wamurihiye amashuri ariko akamuhemukira akaba yaramurogesheje.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yo kuri shene ya Youtube , umunyamakuru yari yamusuye ngo arebe ko ibyo bavuga aribyo maze asaba uyu mwana w’umukobwa kuryama gato, maze hashize akanya ibi bisimba bihita biza.

Avuga ko hashize amezi arindwi yose atajya aryama ngo asinzire kuko iyo agiye gutora agatotsi ,aho aryamye hose izi ntozi zihita zuzura uburiri bwose  aryamyeho zigatangira kumurumagura.Mukandwi avuga ko yivurije ahantu hatandukanye ariko amafaranga akamushirana adakize .

Avuga ko intandaro ari uburyo umusore yamurihiye amafaranga akiga amashuri yisumbuye, ndetse na Kaminuza amuriye , hanyuma akaza kumubenga bitewe n’uko uyu musore yari yarabyaye umwana ahandi ariko yarabimuhishe.Kubera ko uyu musore yari yizeye ko bazabana.Ibi ngo byatumye ahita afata icyemezo cyo kumurogesha aho akoresha ibi bisimba nk’uburyo bwo kumubuza amahoro.uyu mukobwa kuri ubu asigaye yaracitse intege kubera igihe kirekire amaze ataryama.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amanota ya banyeshuri bashoje ayisumbuye yasohotse

Miss Keza Joannah yakoze ubukwe bubereye ijisho (Amafoto)