in

Biteye ubwoba:Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe munda yinzoka ifite uburebure bwa metero 6 yaramumize

Biteye ubwoba umugore w’imyaka 54 wo mu Ntara ya Jambi muri Indonesia, wamizwe n’uruziramire, yakuwe mu nda yarwo nyuma y’iminsi ibiri yaramaze gupfa.

Uyu mugore witwa Jahrah yamizwe n’inzoka ifite uburebure bwa metero esheshatu ubwo yari yagiye mu ishyamba riherereye hafi y’iwe mu Ntara ya Jambi mu kirwa cya Sumatra kiri mu burengerazuba bwa Indonesia.

Uyu mugore yari yabuze nyuma yo kuva mu rugo, bituma inzego z’ibanze zohereza abajya kumushakisha, bamubona nyuma y’iminsi ibiri nyuma yo kumusanga mu nda y’iyi nzoka.

Bemeza ko iyi nzoka ifite uburebure bwa metero zirenga esheshatu, yamumize akiri muzima, imusanze muri ririya shyamba yari yagiye gutashyamo inkwi mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace, buvuga ko uyu mugore yavuye mu rugo asezeye umuryango we ku wa Gatanu awubwira ko agiye gutashya inkwi zo gutekesha.

Umwe mu bayobozi witwa Anto yagize ati “Umuryango we wari wiyambaje inzego uvuga ko wamubuze, hahita hatangira igikorwa cyo kumushakisha.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Abaturage bahise bica iyo nzoka, basatura inda yayo bamusangamo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko muri aka gace hakunze kugaragara inzoka za rutura nk’iyi yahitanye nyakwigendera dore ko banabonye indi ifite uburebure bwa metero 8 ariko bakananirwa kuyica.

Anto yakomeje agira ati “Abaturage bahangayikishijwe n’izindi nzoka nini zikiri mu ishyamba, vuba aha kandi indi nzoka nini yamize ihene ebyiri z’umuturage.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yazamuye amarangamutima y’abarimo Miss Muheto

Rosine Bazongere yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ibibero bye