Abashakashatsi bakoze ifoto yerekana uko abantu bashobora guhinduka mumyaka igihumbi iri imbere kubera ikoranabuhanga.
Iki gishushanyo bise “Mindy” gifite ijosi rinini, igihagararo kirenze, n’ubwonko buto, Intoki zahengamye burundu kubera kwandika ndetse n’ijosi ryashingutsemo.
Aba bashakashatsi basobanura iyi foto bavuze yuko ibyo iyi foto irimo kwerekana bishobora kuzibasira abazaza kuri iyi si mu myaka igihumbi.
Nubwo ibi byabaye byiza mu guhanga imirimo, gutanga umusaruro, no kwiga ubumenyi bushya, hari ibimenyetso byinshi bigenda bigaragara byerekana ingaruka mbi ikoranabuhanga rishobora kugira ku mibiri yacu ndetse bizagira ingaruka zikomeye ku bazadukomokaho.
Kugira ngo tumenye neza ingaruka tekinoloji ya buri munsi itugiraho, ubushakashatsi bwa siyansi n’ibitekerezo by’imuguke , bigaragara ko bitewe no gukoresha telefone zigendanwa, mudasobwa zigendanwa, n’ibindi. Byikoranabuhanga ibyago byo kwiyongera kwizi ngaruka zizaba nyinshi uko tekinoloji izagenda irushaho gutera imbere.