Umugabo ukomoka muri Sacramento mu murwa mukuru wa Leta ya California, yarashe abakobwa be batatu, undi muntu, ndetse na we ubwe arirasa.
Ibi byabaye ku ya 28 Gashyantare, ubwo humvikanye amasasu ahagana mu ma Saa kumi n’imwe z’umugoroba, ahasanzwe abantu batanu bapfuye barimo uwarashe. Ibi byabereye mu rusengero rwo mu gace ka Arden-Arcade, nk’uko byemejwe n’ibiro by’ubutegetsi bwa Sacramento.
Rod Grassmann, umuyobozi w’umujyi yavuze ko abarashwe harimo abakobwa batatu bafite imyaka 9, 10 na 13. Abayobozi kandi bahamije ko uwarashe aba bana ari se, ariko yari amaze igihe yaratandukanye n’umugore.
Uwo mugabo warashe ntabwo yahise atangazwa, kubera ko iperereza rigikomeje, gusa ariko abayobozi bavuze ko uwo mugabo afite imyaka 39.
Amakuru avuga ko umukozi w’Itorero i Sacramento yumvise urusaku rw’amasasu maze ahamagara 911, nuko Polisi iza gutabara aho yasanze imirambo itanu iryamye hasi, ndetse muri abo harimo n’uwarasaga.
Guverineri wa California, Gavin Newsom yavuze ko ibiro bye birimo birakorana n’inzego z’ibanze mu iperereza kuri iri raswa ryabereye mu rusengero.