Umwalimu ukomoka mu gihugu cya Tanzania uzwi ku mazina ya Samwel Subi, yishe umwarimu mugenzi we amusanze mu ishuri.
Uyu mwalimu yatawe muriyombi na Polisi aho acyekwaho kwica Umwalimu mu genzi we witwa Emanuel Chacha amuteye icyuma ubwo bariho bategura ibizamini bari mu ishuri.
Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 mu ntara ya Geita ku ishuri ribanza rya Igaka. Aho Polisi yavuze ko uyu mwalimu yivuganye mugenzi we amuteye icyuma mu mutima.
Kuri ubu iperereza riracyakomeje kugirango hamenyekane icyateye uwo mwalimu kwica mugenzi we.