in

Biteye ubwoba: umugore yabuze aho akwirwa akimenya ko yarongowe n’umuzimu

Umugore wo mu gihugu cya Nigeria , yabuze aho akwirwa nyuma kumenya amakuru atangaje y’uko umugabo yapfuye mbere y’uko bamenyana bityo amenya ko yarongowe n’umuzimu.

Umugore w’abana 3 wo mu gihugu cya Nigeria, yatewe ikibazo no kumenya amakuru y’uko umugabo we yapfuye mbere mu myaka 2 yashize batarahura ngo bashyingiranwe.Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma yaho ishyizwe kurubuga rwa ‘Twitter’ rw’uwitwa Peace-Ighodaro, wavuze ko uyu mugore ari umuturanyi we ashimangira ko uyu mugore yamenye ko yashyingiranwe n’umurambo.Nk’uko byatangajwe, uyu mugore yamenye iyi nkuru itangaje n’amateka y’umugabo we wapfuye nyuma yo gusura icyaro aho yari atuye agiye gusura umuryango we.Uyu wabyanditse yagize ati:”Uyu mugore yaje kumenya ko yashakanye n’umugabo wapfuye mu myaka yatambutse kuko anavuga ko uwo mugabo we yamuteye inda ubwo bari bagikundana arinabwo bimukiye hano turaturana”.

Yakomeje agira ati:’Bimukiye hano ntuye,bagura ubutaka barubaka, barabana nyuma ubwo umugore yari agiye ku isoko, yaragarutse asanga urwandiko umugabo we yari yamwandikiye we n’abana be.Ntabwo byoroshye kubyemera ariko nyuma twaje kuemenya ko umugabo we yari yarapfuye kera nko mu myaka 2 yatambutse”.

Iyi nkuru idasanzwe yatumye benshi bibaza niba uyu mugabo yari yaraje nk’umuzimu , n’ubwo abazi Imana n’abayemera bemera ko iyo umuntu yapfuye ntabundi bwenge aba afite cyangwa ngo abe ashora kugira icyo atekereza ashobora gukorera umuntu muzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umurwayi arashinja umuganga kumukorakora ku myanya y’ibanga ye

FERWAFA yahagaritse ibikorwa byari bimenyerewe gukorwa n’abafana ba Rayon Sports na APR