in

Biteye ubwoba: umugabo yaroze abana be batanu ,batatu bahita bapfa(AMAFOTO)

Polisi yo muri Afurika y’Epfo irimo gukora iperereza ku rupfu rw’abavandimwe batatu, Lehlogonolo, Katleho na Tebogo Khoabane, bapfuye nyuma yo kunywa ibinyobwa biroze bahawe na se ubabyara.

Aba bana b’abahungu bafite imyaka 16, 13 na 6, bapfuye mu gitondo cyo ku wa kane, 26 Gicurasi, i Heidelberg, muri Gauteng. Umuvandimwe wa kane akaba arembeye mubitaro mugihe uwa gatanu atigeze anywa kuri ubwo burozi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahaye abahungu be batanu ikinyobwa kivanze n’uburozi bane muri bo bakaba barakinyweho nyamara uwa gatanu ntagisomeho.

Bikekwa ko uyu mugabo na we yahaye ubu burozi imbwa imwe  basanze yapfuye mu gitondo hanyuma na we agerageza kwiyahura.

Nk’uko Gauteng MEC Panyaza Lesufi abitangaza ngo aba bahungu bari abanyeshuri ku ishuri ribanza rya Ratanda na Khanya Lesedi Secondary School, i Ratanda.

Bane mu banyeshuri bavuzweho ko banyoye ibinyobwa biroze  nyuma yo kugera ku ishuri ku wa kane. Ikibabaje ni uko babiri mu banyeshuri bapfuye nyuma gato, nyuma yo kugira ububare bwinshi  mu gifu, mu gihe umwe yahise ajyanwa mu bitaro byegereye, ariko apfira mu nzira. Umuvandimwe wa kane ameze nabi cyane mu bitaro mu gihe uwa gatanu, ku bw’amahirwe, atigeze anywa kuri ubwo burozi ”,

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tottenham Hotspur igiye kwibikaho intwaro karahabutaka.

Imana irarema! Ifoto ya Clarisse Uwimana yashyizwe hanze maze abamukurikira barisanzura karahava