Inkuru ivuga ko abakobwa babiri bavukana ndetse n’undi umwe bareraga ndetse na papa wabo bo muri Nigeria bitabye Imana nyuma yo kurya ibi byo kurya bya nijoro ibyo byb kurya byari ubugari ndetse n’imboga zisanzwe ngo banakundaga kuziteka bisanzwe.
Inzego z’ubuzima zifatanije n’izumutekano muri Nigeria zahise zitangira iperereza kucyaba cyateye urupfu rwaba bantu bose bariye ibiryo bimwe , abantu batandukanye bakaba babajwe n’urupfu rwaba bantu byumwihariko inshuti n’abavandimwe.
Ngo nyuma yo kurya ibi byo kurya bya nijoro bagiye kuryama bisanzwe icyakora bose batangira kuvuga ko batameze neza ,cyakora babanza kugira ngo ni uko bitahiye neza gusa ngo byaje kugera saa cyenda z’ijoro umwe muribo yitaba Imana babaona ko bikomeye.
Ibi byaje gutuma mu gitondo batekereza kujya ku bitaro byitwa ECWA Hospital biherereye mu mujyi wa Egbe wa Nigeria icyakora bagezeyo hagana saa cyenda z’amanywa umukuru muri bo ahita yitaba Imana ,mu gihe abandi nabo baje kwitaba Imana ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022.